0. Uduce n'imisozi mu Rwanda (1)

INTANGIRIRO

Abantu, ahantu, ibintu ni magirirane,n’ubwo bigoye kubyiyumvisha .Izina ryaba iry’umuntu, ryaba iry’ahantu, ryaba iry’ikintu rifite muriryo nibura bumwe muri ubu butumwa bune ritanga ( ikimenyetso, amakuru, urwibutso,impanuro), amazina y’amagenurano ni rwo rugero rwa hafi rw’ubutumwa n’impanuro.

Amazina y’ahantu rero, nka ay’ imidugudu, ay’utugari, nay’imirenge usanga agenda yisubiramo hirya no hino mu gihugu kugera n’aho usanga ahantu harenga ijana hitiranwa, aduhishurira byinshi kandi ataziguye.

Aya mazina ashobora gufasha mu buryo bunyuranye nko kumenya amateka yaho yitiriwe , abahatuye mu bihe byatambutse no mu bya none, abahimutse, imiryango yahahoze ikaba yaraziywe, ibiti n’inyamaswa byari bihiganje n’ibindi n’ibindi.

Usanga hari n’amazina aburira abahegereye ku biza gahomamunwa bagomba guhora biteguye. Amazina nka “Rwankuba,” “Kidaturwa”, “Rwimiyaga”,...ntakindi ahatse.Muzasanga andi mazina menshi nkaya mu gitabo twabateguriye kiri hafi gushyirwa ahagaragara kuri “Rwiyemeza.com”.

Nk’umusogongero wacyo, dore bike muri bimwe byinshi bikubiye muri icyo gitabo nako gitunganije kuburyo bw’inkoranya- mazina akoreshwa cyangwa yigeze gukoreshwa mu nzego z’imiyoborere zegereye bya hafi abayoborwa.

Ngo “Nta gasozi katagira agasharu”, nta n’akarere k’u Rwanda katagira “agasharu” mu miyoborere yako.

Izina “Agasharu” mu myandikire itandukanye “ Agasharu”; ” Gasharu” , rigaragara inshuro 135 mu kwita inzego z’ubuyobozi mu turere tunyuranye tw’u Rwanda.

Twibukiranye ko ” Agasharu” bisobanura agace k’agasozi runaka gahanamiye ku kukabande gasozi kuririyeho. Ahaterereye h’umusozi ho hitwa mu “Gitwa”,mu “Gakombe “ cyangwa se mu “Kigarama” bitewe n’inyito iboneye mu karere runaka.

Kuba abanyarwanda ba kera na kare batarakoreshaga uburyo bw’inyandiko mu guhererekanya amateka yabo hari ubundi byakorwaga binyujijwe mu nyito y’imisozi. Mu bisigaratongo bitwibutsa ibyabereye ah n’aha harimo ibigaboro n’imisezero, ni bya biti binini bikomye byatewe ngo bizabe urwibutso rw’amateka yabereye aho biteye.

Nk’ahitwa “Bigabiro” “Kigabiro”, “Kagabiro”ni hamwe muhahawe aya mazina afite ubutumwa bwo kutubera urwibutso rw’ibyahabereye.

Ibikurikira murabisanga kuri paji (Page) :Uduce n'imisozi mu Rwanda (2)

Aho byakuwe (source): ................